Perezida Paul kagame yakuye Kandi ashyira (yasimbuje)munshingano ABAyobozi batandukanye muri za ministeri zitandukanye
Soma inkuru yose hano 👇👇👇👇

Share
Perezida Paul kagame yakuye Kandi ashyira (yasimbuje)munshingano ABAyobozi batandukanye muri za ministeri zitandukanye
Nyuma y’impinduka zabaye muri Guverinoma mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, abayobozi basimbuwe bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Bashimiye amahirwe yabahaye yo gukorera Abanyarwanda, impanuro, ndetse n’ubufasha yabagaragarije mu gihe cyose bamaze mu nshingano.
Mu bashimiye Umukuru w’Igihugu harimo Amb. Jean de Dieu Uwihanganye. Yasimbuwe na Eng. Armand Zingiro ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA.
Hari kandi Amb. Nkulikiyinka Christine wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA. Yasimbuwe na Uwiyeze Judith.
Hari na Sebahizi Prudence wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM. Yasimbuwe na Minisitiri Kajangwe Antoine Marie.
Sebahizi yagize ati: “Nshimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame kubwo imyaka ibiri nari maze nkorera Minicom. Ndashimira icyizere yangiriye cyo gukorera Igihugu nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu myaka ibiri ishize. Nishimiye cyane gukorana na bagenzi banjye bagize Guverinoma ndetse n’itsinda rya MINICOM mu guteza imbere inganda, kuzamura uruhare rw’abikorera, guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no gushimangira ubufatanye mu Karere. Amahirwe masa kuri Kajangwe wahawe inshingano nshya.”
Amb. Nkulikiyinka Christine wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne yagaragaje ko mu gihe yamaze muri Guverinoma yungutse ubumenyi. Yavuze ko ari iby’agaciro gukorana na bagenzi be bayobowe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame bufite icyerekezo.
Yakomeje agira ati: “Byari urugendo rwiza rwanyigishije byinshi. Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere yakomeje kungirira kugira ngo nkomeze gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda dukunda. Ntewe ishema no gutangira indi ntambwe nshya y’inshingano, kandi nzakora ibishoboka byose ngo nzisohoze neza.”
Amb. Uwihanganye Jean de Dieu wasimbuwe na Eng. Armand Zingiro nawe yagaragaje ko yanyuzwe n’impanuro n’ubufatanye yagaragarijwe mu gihe yamaze mu nshingano. Yizeze kuzakomeza gufatanya n’abandi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida, Mbashimiye amahirwe yo gukora, impanuro no kunshyigikira mu rugendo. Nshimiye nabo twakoranye muri Mininfra kubwo umurava no gukorera hamwe. Nzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu kandi nifurije amahirwe masa abayobozi bashya bahawe inshingano.”
Izi mpinduka za Guverinoma zerekana ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ubuyobozi no guha abayobozi bashya amahirwe yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore ibyingenzi byagarutsweho mu nama yiga kwisanzure yabaye kuwa 9 nzeri 2026 yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu na za goverinoma zitandukanye ku isi
Soma inkuru yose hano 👇👇
220
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇
560
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here's what happened when a Gabonese MP who was imprisoned for allegedly punching a Rwanda Air employee in the face at Kigali's Kanombe airport was released. Here's what both Rwanda and Gabon discussed on the issue.
Read more here 👇👇
190
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
President Paul Kagame attended a meeting in Paris, France on September 9, 2026, where he joined heads of state, heads of government, and key institutions in launching the International Space Conference. The conference, organized in partnership with France and Germany, aims to set a global vision for the use of space over the next 20 years.
Read more here
200
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
1900
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore uko byagenze ngo Umudepite wa Gabon wari afungiye ikigali azira gukubita umukozi wa Rwanda Air urushyi i Kigali kukibuga k'indege ikanombe arekurwe ,dore ibyo ibihugu byombi Rwanda na Gabon byaganiriye kuri ikikibazo
Soma inkuru yose hano 👇👇
200
Sep 10
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author