Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran itagomba gukinisha amasezerano agamije guhosha intambara igiye kumara ukwezi mu Burasirazuba bwo Hagati. Yabitangaje nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araqchi avuze ko bari gusuzuma icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika intambara, ariko nta biganiro bari kugirana ubwabo
Read all in English and kinyarwanda 👇👇👇

Advertisement
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran itagomba gukinisha amasezerano agamije guhosha intambara igiye kumara ukwezi mu Burasirazuba bwo Hagati. Yabitangaje nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araqchi avuze ko bari gusuzuma icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika intambara, ariko nta biganiro bari kugirana ubwabo
Trump akomeje kugaragaza ko akeneye ibiganiro by’amahoro mu gihe ibihugu byo muri ako Karere biri guhangana n’ingaruka z’ubukungu n’izamuka ry’ibiciro kubera intambara. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan yavuze ko hari gukorwa ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biri gukorwa binyuze mu butumwa buhererekanywa na Pakistan n’ibindi bihugu birimo Turukiya na Misiri biri mu buhuza
Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko ibyo barimo atari ibiganiro nyabyo kuko bohererezanya ubutumwa buri ruhande rugaragaraza ibyifuzo byarwo ariko bitakwitwa ibiganiro cyangwa imishyikirano. Yashimangiye ko politiki yabo ari ugukomeza kwihagararaho, kurinda Igihugu nta migambi bafite y’imishyikirano
Mu butumwa Trump yashyize ku rubuga rwa Truth Social yongeye guhamya ko igisirikare cya Iran cyasenywe burundu ku buryo nta mahirwe gifite yo kongera kwiyubaka kandi iri gusaba ibiganiro. Yongeyeho ko abari mu mishyikirano ku ruhande rwa Iran ari abantu batazwi kandi badasanzwe bazwi muri politiki bityo bagomba gufata ibintu nk’ibikomeye mbere yuko bitinda, kuko bishobora kugera aho bitagishoboka kandi nta gusubira inyuma ahubwo bizakomeza kugorana
Nubwo amagambo ya Araqchi agaragaza ko Tehran ishobora kwemera ibiganiro biganisha ku mahoro mu gihe ibyifuzo byayo byaba byemewe, ariko byitezwe ko kumvikana bizagorana kubera ingingo za buri ruhande. Mu ngingo 15 za Amerika yagaragaje ko yifuza ko Iran ihagarika burundu ikanasenya ingufu za nikeleyeri, kureka gahunda zayo za misile, kureka kugenzura inzira ya Hormuz n’ibindi.
Ku rundi ruhande, Iran yo irasaba Amerika kuvana ibikorwa byayo byose bya Girikare mu karere k’Uburasirazuab bwo hagati, kutivanga mu buyobozi bw’imikorere y’Ubunigo bwa Hormuz, kuriha ibyangijwe n’intambara Amerika yayigabyeho n’ibindi
Ibitero bya Isiraheli byibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare na nukeleyeri bya Repubulika ya Kisilamu, bituma Iran yavuga ko izabisubiza. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko nta biganiro bikenewe hagati ya Irani na Isiraheli mu gihe Isiraheli ikomeje ibitero
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko Amerika izafata umwanzuro ku bijyanye no kwinjira mu ntambara na Irani mu byumweru bibiri biri imbere, ariko habanje kuba ibiganiro biciye mu nzira ya diplomasi
Ibiganiro hagati ya Amerika na Irani biri kubera i Genève, mu Busuwisi, mu cyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bitaziguye, bifatwa nk’ingenzi mu gukumira intambara ishobora kuvuka nibatumvikana
In English
US President Donald Trump said Iran should not play with a deal aimed at ending a month-long war in the Middle East. He made the remarks after Iranian Foreign Minister Abbas Araqchi said they would consider a US request for a ceasefire, but would not hold talks with each other.
Trump has repeatedly stressed the need for peace talks as countries in the region grapple with the economic fallout and rising prices from the war. Pakistan's Foreign Ministry said direct talks between the United States and Iran were underway through a delegation led by Pakistan and other countries including Turkey and Egypt, who are in the process of coordinating.
However, Iranian Foreign Minister Abbas Araqchi said that what they are doing is not real talks because they are sending messages to each other expressing their desires but it cannot be called talks or negotiations. He stressed that their policy is to continue to defend themselves, to protect the country and they have no intention of negotiating.
In a message posted on Truth Social, Trump reiterated that Iran's military has been completely destroyed and has no chance of rebuilding itself and is demanding talks. He added that those negotiating on the Iranian side are unknown and politically unpopular people, so they need to take matters seriously before it's too late, because it could get to the point where it's impossible and there's no going back, it's going to continue to be difficult.
Although Araqchi's statements indicate that Tehran is open to peaceful talks if its demands are met, it is expected that a deal will be difficult due to the specifics of each side. Among the 15 points the US has made clear is that it wants Iran to completely dismantle its nuclear program, abandon its missile program, and give up control of the Strait of Hormuz, among others.
On the other hand, Iran is demanding that the United States withdraw all its military activities from the Middle East, refrain from interfering in the management of the Strait of Hormuz, pay compensation for the damage caused by the war that the United States has waged against it, and more.
Israeli strikes targeted the Islamic Republic's military and nuclear infrastructure, prompting Iran to vow to retaliate. Iranian Foreign Minister Abbas Araghchi said there was no need for talks between Iran and Israel as long as Israel continued its attacks.
US President Donald Trump said the US will make a decision on whether to go to war with Iran in the next two weeks, but first there will be diplomatic talks.
Talks between the United States and Iran are taking place in Geneva, Switzerland, in the third round of direct talks, considered crucial to preventing a potential war if they fail to reach an agreement.
Advertisement
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement



