Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Malick Ndiaye, yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ku mirimo ye
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Malick Ndiaye, yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ku mirimo ye. Ibyo yabitanze mu butumwa yashyize ku rubuga X ku Cyumweru, avuga ko icyemezo yagifashe “nyuma yo gutekereza kwimbitse”. Yashimangiye ko azakomeza gushyigikira demokarasi n’iterambere rya Sénégal.
Ukwe gura kwa Ndiaye kwaje hatarenze amasaha 48 nyuma yuko Perezida Bassirou Diomaye Faye yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko. Icyo cyemezo cyatumye guverinoma isenyuka, bityo Inteko ihura n’akazi ko gutora ubuyobozi bushya.
Mu butumwa bwe, Ndiaye yavuze ko mu bihe by’inshingano kuri rubanda no mu bihe by’ibigeragezo, inyungu y’igihugu igomba kujya imbere. Yavuze ko ubushishozi no kwiyumvamo inshingano ari byo byamuyoboye gufata icyemezo cyo kwegura, kugira ngo hatabaho impagarara mu nzego z’igihugu.
Malick Ndiaye ni inshuti ya kera ya Ousmane Sonko. Bombi bari barafatanyije n’ Perezida Bassirou Diomaye Faye mu ishyaka PASTEF mbere yo kugera ku butegetsi. Ariko mu mezi ashize, umubano hagati ya Faye na Sonko waratantanitse, bikaba byaragize ingaruka no ku myanya ikomeye mu gihugu.
Radio mpuzamahanga RFI yatangaje ko kwegura kwa Ndiaye gushobora gufungura inzira ngo Ousmane Sonko asubire muri politiki akaba Perezida w’Inteko. Uwo mwanya ni uwa kabiri mu nzego z’ubutegetsi nyuma ya Perezida, bityo byaba impinduka ikomeye.
Kugira ngo Sonko asubire muri uwo mwanya, agomba kubanza gusubirana intebe ye ya Depite yatsindiye mu matora ya 2024. Inteko isanzwe iteganya kuganira kuri iyo ngingo ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ni na bwo abadepite bitezwe gutora umusimbura wa Malick Ndiaye.
Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal ifite uruhare rukomeye mu guhagarara hagati y’ubutegetsi bwa Perezida n’abaturage. Kwegura kwa Ndiaye kugaragaza uko ibibazo by’imbere mu buyobozi bishobora guhindura vuba imiterere ya politiki. Abasesenguzi bavuga ko icyemezo kizafatwa kuri uyu wa Kabiri kizerekana niba Sonko azasubira ku isonga, cyangwa niba Faye azashyiraho undi muntu wo kumwegera mu buyobozi bw’Inteko.
In English
The Speaker of the Senegalese National Assembly, Malick Ndiaye, has officially announced his resignation. He made the announcement in a message posted on the X website on Sunday, saying he made the decision “after deep reflection.” He stressed that he will continue to support democracy and development in Senegal.
Ndiaye's resignation came less than 48 hours after President Bassirou Diomaye Faye dismissed Prime Minister Ousmane Sonko. The move led to the collapse of the government, leaving the National Assembly with the task of electing a new leadership.
In his message, Ndiaye said that in times of responsibility to the people and in times of trial, the national interest must come first. He said that prudence and a sense of responsibility led him to decide to resign, so as to avoid tension in the national institutions.
Malick Ndiaye is an old friend of Ousmane Sonko. The two had worked with President Bassirou Diomaye Faye in the PASTEF party before he came to power. However, in recent months, the relationship between Faye and Sonko has deteriorated, which has also affected important positions in the country.
International radio station RFI reported that Ndiaye's resignation could pave the way for Ousmane Sonko to return to politics as Speaker of the National Assembly. The position is the second highest in the executive branch after the President, so it would be a major change.
To return to the position, Sonko must first reclaim his seat as MP, which he won in the 2024 elections. The regular session of the National Assembly is scheduled to discuss the issue on Tuesday of this week. At that time, MPs are also expected to elect a replacement for Malick Ndiaye.
Senegal's parliament plays a key role in standing between the presidency and the people. Ndiaye's resignation highlights how internal political issues can quickly change the political landscape. Analysts say a decision on Tuesday will determine whether Sonko will return to power, or whether Faye will appoint someone to replace him as head of the parliament.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author