RDC ishyizeho mitwe wa gisirikare witwa “Mining Guard” wo kurinda ibirombe by'amabuye y'agaciro
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
RDC ishyizeho mitwe wa gisirikare witwa “Mining Guard” wo kurinda ibirombe by'amabuye y'agaciro
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje gahunda nshya yo kuvugurura no gukaza umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ishyiraho umutwe wihariye wa gisirikare wiswe “Mining Guard”. Uyu mutwe washyizweho ku bufatanye bw’inzego za Leta, ukaba igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi cyo gukumira imicungire mibi, ubujura bw’amabuye y’agaciro no kongera inyungu igihugu gikura muri uyu mutungo.
Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Rafael Kabengele, yavuze ko “Mining Guard” izaba ifite inshingano zo kurinda umutekano w’ibirombe, kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga ubucukuzi, no gukurikirana inzira amabuye anyuramo kuva acukuwe kugeza yoherejwe hanze. Uyu mutwe uzasimbura abasirikare basanzwe bari bashinzwe kurinda ibirombe, ukibanda ku gucunga ubucuruzi bw’amabuye mu buryo buboneye.
Mu cyiciro cya mbere, “Mining Guard” izatangirana n’abakozi 2,500-3,000 bazahabwa imyitozo ya gisirikare n’iy’umwuga mbere yo gutangira imirimo muri Ukuboza 2026. Intego ni uko kugeza mu 2028 izaba imaze kugera ku bantu 20,000 bazacunga ibirombe 22 biri mu gihugu. Umushinga washyizwemo miliyoni 100 z’amadolari, uterewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abarabu Bemye.
RDC ni kimwe mu bihugu bikize ku mutungo kamere ku isi, ifite coltan, cobalt, zahabu n’andi mabuye akenerwa mu ikoranabuhanga rigezweho. Nubwo bimeze bityo, imicungire mibi, ubucuruzi bwa magendu n’intambara zishingiye ku mabuye y’agaciro byakomeje guhungabanya ubukungu, cyane cyane mu burasirazuba. Urugero ni ibirombe bya Rubaya bikungahaye kuri coltan, ariko ubu biri mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Uyu mutwe uzajya unagenzura ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro kuva aho acukuwe kugeza ku mipaka cyangwa ku byambu asohokeramo, hagamijwe gukumira ubucuruzi budakurikiranwa no kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta. Ibi bitegerejwe ko bizafasha RDC kubona inyungu nyayo y’umutungo wayo ubarirwa agaciro ka tiriyari 25 z’amadolari utarakorwaho.
Nubwo gahunda ifite intego nziza, iracyahura n’imbogamizi zikomeye zirimo umutekano muke mu burasirazuba aho imitwe yitwaje intwaro igenzura ibice by’ingenzi by’ibirombe, ndetse na ruswa ikomeje. Byongeye kandi, nubwo igihugu gifite ubukire bukomeye bw’umutungo kamere, abaturage benshi baracyari mu bukene bukabije, bigaragaza icyuho hagati y’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Ishyirwaho rya “Mining Guard” rishobora kuba intambwe ikomeye, ariko impinduka nyazo zizashingira ku bushobozi bwa Leta bwo guhangana n’ibi bibazo no gukumira inyungu z’ibihugu n’amatsinda afite inyungu muri uru rwego.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Sep 9, 04:59 AM
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Sep 6, 05:16 PM
At least 22 people have been confirmed dead after a fire broke out at a wedding venue in the DRC.
Read full story here 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Aug 21, 07:02 PM
FDRL members have asked the DRC government not to send them to Rwanda if the agreement to disarm and destroy is implemented. The sick
Read full story here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Aug 21, 07:02 PM
Abarwayi b'umutwe wa FDRL basabye leta ya RDC kutazabohereza mu Rwanda mugihe amasezerano yo kwamburwa intwaro no kuwusenya Burundu Yaba ashyizwe mubikorwa
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author