Rwanda igiye guhagarika moto za lisansi
Soma inkuru yose hano ๐๐ in English and kinyarwanda ๐

Share
Rwanda igiye guhagarika moto za lisansi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yโIbikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ryโu Rwanda, abantu bakayoboka izโamashanyarazi.
Kuva muri Mutarama 2025, Leta yahagaritse gutanga impushya kuri moto nshya za taxi zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali. Umuntu mushya ushaka gukora ikimotari asabwa ko moto ye iba iyโamashanyarazi.
Amb Uwihanganye yavuze ko icyo cyemezo cyatanze umusaruro i Kigali, kandi mu minsi ya vuba kizagurwa ku gihugu cyose. Ntihazongera kwinjira moto itari iyโamashanyarazi, haba izitwara abantu cyangwa izindi.
Yavuze ko isoko ryamaze gukura, hakaba hari abazana moto nโabakora ibyโumuriro. Yemeza ko ubu hari ubushobozi bwo gushyira iyo gahunda mu bikorwa ku rwego rwโigihugu.
Mu 2025 hagurishijwe moto 14.031 mu Rwanda, bivuze izamuka rya 28% ugereranyije nโumwaka wabanje. Umubare munini ni izikoresha amashanyarazi, zamaze kwiyongera ku 686% kuva zagera mu Rwanda.
Moto zisanzwe zikoresha peteroli zikomeza gukora nkโuko bisanzwe. Icyemezo cyo guhagarika ni ku zishya zizajya zinjira mu gihugu.
In English
Rwanda to ban gasoline-powered motorcycles
The Secretary of State in the Ministry of Infrastructure, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, announced that motorcycles that use gasoline or diesel will be banned from entering the Rwandan market, and people will switch to electric ones.
As of January 2025, the government has stopped issuing licenses for new gasoline-powered motorcycle taxis in the City of Kigali. New riders who want to operate a motorcycle are required to have an electric motorcycle.
Ambassador Uwihanganye said that the decision has been fruitful in Kigali, and will soon be extended to the entire country. No more non-electric motorcycles, whether passenger or otherwise, will be allowed to enter.
He said that the market has grown, with motorcycle manufacturers and fire service operators. He confirmed that there is now the capacity to implement this program at the national level.
In 2025, 14,031 motorcycles were sold in Rwanda, representing a 28% increase compared to the previous year. The largest number are electric motorcycles, which have increased by 686% since their arrival in Rwanda.
Regular petrol-powered motorcycles will continue to operate as usual. The decision to suspend the ban applies to new vehicles entering the country.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Technology
NSANZIMANA Sylver00Apr 30, 04:58 AM
A boat capsized in the Nguse River of Lake Albert in Uganda, 1 person survived.
Read in All here ๐๐

Technology
NSANZIMANA Sylver00Apr 30, 04:58 AM
Ubwato buri mu mugezi wa Nguse wo mukiyaga ca albert muri Uganda bwarohamye, umuntu 1 arokotse l
Soma inkuru yose hano ๐๐๐

Technology
NSANZIMANA Sylver00Apr 24, 04:17 PM
In Kenya, an EBB Air plane skidded and crashed in the Mandera bush โ no one was killed.
Read all News here ๐๐๐๐

Technology
NSANZIMANA Sylver00Mar 25, 11:14 AM
Elon Musk yatangaje ko sosiyete ze za SpaceX na Tesla zigiye guhurira ku mushinga wo kubaka uruganda rukomeye rukora โchipsโ mu Mujyi wa Austin, muri Leta ya Texas
Read All in English and kinyarwanda ๐๐๐๐

Technology
NSANZIMANA Sylver00Feb 25, 11:47 AM
Abaturage miriyo 1.8 nibo bamaze gukoresha indangamuntu korana buhanga
English and kinyarwanda ๐๐๐๐

Technology
NSANZIMANA Sylver00Feb 18, 12:22 PM
The Government of Rwanda is in discussions with the Russian nuclear regulatory authority, Rostekhnadzor, with a view to future cooperation
In ( English, kinyarwanda, kiswahili) ๐๐๐
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author