U Rwanda na RDC bongeye guhura i Washington ku masezerano y’amahoro
Soma inkuru yose hano 👇👇👇👇👇👇

Share
U Rwanda na RDC bongeye guhura i Washington ku masezerano y’amahoro
Abahagarariye u Rwanda na RDC bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya gatanu y’urwego ruhuriweho rukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe tariki ya 27 Kamena 2025.
Uru rwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo z’amasezerano, zirimo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Tariki ya 17-18 Werurwe 2026, ibihugu byombi byemeranyije ku ngamba zo guhosha umwuka mubi, kubaha ubusugire bwa buri gihugu, gusenya FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no kurinda abasivili.
Tariki ya 23 Mata 2026, u Rwanda, RDC, Qatar na AU bongeye guhura i Washington buri ruhande rugaragaza aho rugeze mu kubahiriza imyanzuro yo muri Werurwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibihugu byombi bigaragaza ubushake bw’amahoro.
Umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yemeje ko u Rwanda na RDC byongeye kwiyemeza guhosha umwuka mubi no gukomeza kubahiriza amasezerano, bishingiye ku byagezweho muri Werurwe.
Amasezerano yateganyaga ko gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bizamara iminsi 90, ariko umwaka urashira nta gifatika kiragerwaho. RDC yavuze ko izatangira ibitero kuri FDLR tariki ya 29 Werurwe.
U Rwanda rugaragaza ko FDLR ikomeje kwidegembya kandi igahabwa ubufasha na Leta ya RDC, mu gihe ibihugu byombi bivuga ko bigifite ubushake bwo gukomeza inzira y’amahoro.

In English
Rwanda and DRC meet again in Washington for peace agreement
Representatives of Rwanda and the DRC met in the United States for the fifth meeting of the Joint Monitoring Group to monitor the implementation of the Washington Peace Accords signed on June 27, 2025.
This body is responsible for monitoring the implementation of the agreement's provisions, including the dismantling of the FDLR group and the removal of security measures imposed by Rwanda.
On March 17-18, 2026, the two countries agreed on measures to de-escalate the situation, respect each country's sovereignty, destroy the FDLR, eliminate security measures, and protect civilians.
On April 23, 2026, Rwanda, DRC, Qatar and the AU met again in Washington, each side reporting on its progress in implementing the March resolutions. The United States says that both countries are demonstrating a desire for peace.
The US Presidential Advisor for Africa, Massad Boulos, confirmed that Rwanda and the DRC have reaffirmed their commitment to de-escalating tensions and continuing to honor agreements, building on the achievements of March.
The agreement called for the destruction of the FDLR and the removal of security measures to take 90 days, but a year later, nothing concrete has been achieved. The DRC said it would begin attacks on the FDLR on March 29.
Rwanda points out that the FDLR continues to be free and receives support from the DRC government, while both countries say they are still willing to continue the peace process.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author