Ukraine yongeye gufungura umuyoboro wa peteroli y’u Burusiya – EU ihita iha Ukraine inguzanyo ya miliyari 90€
Soma inkuru yose hano 👇👇👇👇👇

Share
Ukraine yongeye gufungura umuyoboro wa peteroli y’u Burusiya – EU ihita iha Ukraine inguzanyo ya miliyari 90€
Ukraine yatangaje ko yafunguye umuyoboro utwara ibikomoka kuri peteroli biva mu Burusiya byerekeza mu bihugu by’i Burayi birimo Hongrie na Slovakia. Iki cyemezo cyatumye Umuryango Wunze Ubumwe bw’i Burayi (EU) wemerera Ukraine inguzanyo ingana na miliyari 90 z’Amayero yari yaracyemereye.
Biteganyijwe ko amasezerano yemeza burundu ibijyanye n’iyi nguzanyo azashyirwaho umukono n’abayobozi b’i Burayi ku wa 24 Mata 2026 muri Chypre. Iyi nguzanyo yari yemejwe ko izahabwa Ukraine mu Ukuboza 2025, ariko yagiye ihura n’inzitizi.
Muri Gashyantare 2026, uwari Minisitiri w’Intebe wa Hongrie yasabye ko inguzanyo itashyirwa mu bikorwa. Yavuze ko Ukraine yafunze uwo muyoboro nyuma y’ibitero by’u Burusiya byawwangirije, asaba ko mbere yo guhabwa amafaranga yakongera gufungura uwo muyoboro.
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira mu 2022, EU imaze guha Ukraine arenga miliyari 195€ mu kuyifasha guhangana
Ku wa 22 Mata ni bwo Ukraine yabwiye Hongrie na Slovakia ko bongeye gufungura umuyoboro, nyuma y’amasaha make ibihugu by’i Burayi byemeje ko izahabwa iyi nguzanyo. Bitewe kandi n’uko Viktor Orbán yatsinzwe amatora yo kuyobora Hongrie, na Péter Magyar wamutsinze akaba ashyira imbere umubano mwiza hagati y’igihugu cye na EU, iyi gahunda yihutishijwe
Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri EU, Kaja Kallas, yavuze ko Ukraine ikeneye iyi nguzanyo cyane mu guhangana n’u Burusiya. Yagize ati “Ukraine ikeneye iyi nguzanyo ndetse n’ikimenyetso cy’uko u Burusiya budashobora kuyitsinda.”
In English
Ukraine reopens Russian oil pipeline – EU immediately grants Ukraine €90 billion loan
Ukraine has announced the opening of a pipeline to transport Russian oil to European countries including Hungary and Slovakia. The move prompted the European Union (EU) to grant Ukraine a €90 billion loan that it had previously agreed to.
Hungary and Slovakia usually use Russian oil that passes through Ukraine. Ukraine had closed the pipeline to pressure the EU to expedite the loan. The loan was approved by EU leaders at a meeting in Brussels, Belgium, and they immediately imposed new sanctions on Russia.
The final agreement on the loan is expected to be signed by European leaders on April 24, 2026 in Cyprus. The loan was originally scheduled to be disbursed to Ukraine in December 2025, but has been facing obstacles.
In February 2026, the then Hungarian Prime Minister requested that the loan not be implemented. He said that Ukraine had closed the pipeline after Russian attacks on it, and demanded that it reopen the pipeline before receiving the money.
Since the start of the Ukraine-Russia war in 2022, the EU has provided Ukraine with more than €195 billion in aid to help it cope.
On April 22, Ukraine notified Hungary and Slovakia that it had reopened the pipeline, and a few hours later, the European Union approved the loan. The process was accelerated by the defeat of Viktor Orbán in the Hungarian presidential election, which was won by Péter Magyar, who has prioritized closer relations between his country and the EU.
The EU's foreign policy chief, Kaja Kallas, said Ukraine desperately needs this loan to confront Russia. "Ukraine needs this loan and a sign that Russia cannot defeat it," she said.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 26, 11:15 AM
The United States launched another attack on southern Iran today, May 26, 2026.
Read All about it here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 26, 11:14 AM
Amerika yongeye kugaba ibitero mu majyepfo ya Iran uyu munsi taliki ya 26/gicurasi 2026
Soma inkuru yose hano 👇👇 English and kinyarwanda

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 25, 09:46 PM
The Speaker of the Senegalese National Assembly, Malick Ndiaye, has officially announced his resignation.
Read All here 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 25, 09:46 PM
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Malick Ndiaye, yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ku mirimo ye
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 24, 05:04 AM
The US has already lost more than 40 warplanes and other expensive assets
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 24, 05:04 AM
Amerika imaze gutakaza indege z'intambara zirenga 40 ndetse nibindi bihenze cyane
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author