Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Ishimwe Vestine yasabye abakunzi be kwirinda kuyobywa n’amakuru amuvugwaho atangazwa n’abiyitirira amazina ye, ni nyuma y’igihe kinini acecetse ntacyo avuga kubyamuvuzweho bisa nk'ibigaragaraza ko we n'umugabo we baba baratandukanye
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Ishimwe Vestine yasabye abakunzi be kwirinda kuyobywa n’amakuru amuvugwaho atangazwa n’abiyitirira amazina ye, ni nyuma y’igihe kinini acecetse ntacyo avuga kubyamuvuzweho bisa nk'ibigaragaraza ko we n'umugabo we baba baratandukanye
Vestine wari umaze igihe acecetse yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse atanagaragara mu ruhame kuva hatambuka kuri Instagram ye amakuru asa n’aca amarenga ko yatandukanye n’umugabo, abakunzi bari bafite amatsiko y’icyo azavuga bwa mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026 ,ni bwo uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya ‘Vestine na Dorcas’ yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kumenyesha abafana be kuba amaso mu gushaka amakuru amuvugwaho mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara benshi bamwiyitirira.
Muri ubu butumwa,Vestine yerekanye ko hari umuntu washinze urukuta rwa Instagram rwa yise ‘Vestine_and Quedraogo _Family’ atambutsaho amakuru y’ibihuha amwerekeyeho ndetse n’umugabo we Idrissa Jean Luc Quèdraogo.
Uru rukuta ruri muri nyinshi zimwiyitirira rufite abarukurikira barenga ibihumbi bitatu magana inani mirongo inani naho urwa Vestine nyakuri rufite abasaga ibihumbi ijana na mirongo irindwi barukurikirana.
Uyu mugore atangaje ibi mu gihe mu mpera z’umwaka ushize yari yigaruriye myinshi mu mitwe y’ibitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda nyuma yo gutangaza amagambo akomeye yacaga amarenga y’umwuka mubi wari mu rugo rwe.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mugore wumvikanaga nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.
Icyo gihe yagize ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”
Iyi nkuru turacyAyikurikirana 🗺️
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 23, 12:37 AM
After Shaddy Boo appealed to the Rwanda National Investigation Agency (RIB) to investigate a young man named Iradukunda Aimable, known to many as Yugi Umukaraza, accusing him of raping her, the agency confirmed that it had received the complaint.
Read full story here 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 23, 12:37 AM
RIB yatangajeko yakiriye ikirego cy'Uwamenyekanye nka shaddy boo kumbuga nkoranyambaga avuga ko yafashwe kungufu
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 05:57 AM
The Iranian government has sentenced prominent singer Parastoo Ahmadi to 74 lashes after she appeared on stage without wearing traditional Iranian clothing. She was wearing a traditional Iranian dress and was wearing women's perfume, which is not acceptable in Iranian culture.
Read All here 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 05:57 AM
Leta ya lrani yahanishije Umuhanzi ukomeye parastoo ahmadi gukubitwa inkoni 74 nyuma yo kugaragara kurubyiniro atambaye imyambaro yubahiriza umuco WA Irani ,yari yambaye isanzwe yiteye ibirungo by'abagore ,Kandi bitemewe mumuco wa irani
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 18, 05:03 AM
Ugandan singer Moses Ssali, known in the music industry as Bebe Cool, has accused Miss Mutesi Jolly, who was crowned Miss Rwanda in 2016
Read All here 👇👇 y

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 18, 05:03 AM
Guhangana gukomeye cyane hagati ya mutesi jolly na bebe cool Umuhanzi wo muri uganda
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author