Uyumunsi tariki ya 4 ukuboza 2025 nibwo URWANDA na republic of congo RDC BYA sinyanye amasezerano y'amahoro bivugwako bigiye gutangira ubu umubano w'ibihugu byombi ukagaruka nka mbere
Soma inkuru Yuko imihango wagenze hano 👇👇

Gallery

Advertisement

Akarere k’Ibiyaga Bigari, Africa n’Isi yose byari bihanze amaso i Washington DC muri America, bitegereje kureba isinywa ry’amasezerano y’amahoro, agamije gushyira iherezo ku ntambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Congo, hagatangira icyerekezo gishya cyo kubana mu mahoro n’iterambere.
Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za America, ni we wateguye uyu munsi w’akataraboneka, wabereye mu nzu y’akaraboneka, Donald Trump, United States Institut of Peace, ntabwo ari kure cyane ya White House. Iyi nzu yayirase ubwiza avuga ko nta handi yayibonye, ndetse ko ntagushidikanya ko itatwaye akayabo, ariko yirinze kukavuga ngo adatera ubwoba abari muri sale!
Si yo yari intego nyamukuru, icyari cyakoranyije Abakuru b’Ibihugu 7 muri iyo nyubako kwari ugusinya bwa nyuma ku masezerano yiswe Washington Accords agamije kurangiza umwuka mubi, intambara no gushyamirana mu buryo bwose hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Perezida Donald Trump yagize ati “Twaje muri United States Institute of Peace gusinya amasezerano y’amateka yo gushyira iherezo kuri amwe mu makimbirane amaze igihe kirekire kurusha ahandi ku isi, aho abantu barenga miliyoni 10 bishwe.”
Yakomeje ati “Uyu munsi twiyemeje guhagarika imyaka mirongo yo y’ubwicanyi no kumena amaraso, kugira ngo duatangire icyerekezo gishya cyo kubana neza, no gukorana hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’u Rwanda.”
Perezida Trump yashimye abayobozi bafite umuhate, Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, avuga ko ari abantu beza, yaganiriye na bo n’abandi bayobozi ku biri muri ariya masezerano.
Mu bahamya b’aya masezerano barimo Perezida wa Angola, uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uwa Kenya, William Ruto, (atebya, Trump yavuze ko America ifite amarushanwa ya Olympic, bityo azashimishwa no kubona abasiganwa beza bo muri Kenya bazaza gusiganwa), Visi Perezida wa Uganda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, uwa UAE, na Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, n’abandi bashimiwe uruhare rwabo.
Ni intambara ya 8 turangije…
Perezida Donald Trump avuga ko yakoze ibishoboka byose kuruta uwamubanjirije kugira ngo abashe kugera ku bwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo, ashimira akazi kakozwe n’Umunyamabanga wa leta Marco Rubio, Intumwa ye kuri Africa, Massad Bulos kugira ngo u Rwanda na Congo byumvikane ku mahoro.
Yavuze ko amasezerano yasinywe yiswe Washington Accords yumvikanyweho tariki 27 Kamena, 2025 akubiyemo guhagarika imirwano, kurwanya imitwe yitwaje intwaro, gucyura impunzi no kugeza mu butabera ku bagize uruhare mu kwica abaturage.
Aya masezerano arimo kandi ibyo gukorana mu bukungu.
Perezida Donald Trump yavuze ko “Kagame na Tshiekedi” ari abantu beza bari “smart” kandi bakundana cyane.
Ati “Namaranye umwanya na bo, umuntu yatungurwa, bamaze igihe bicana ariko ubu bazamara igihe bafatanye ibiganza ….” Aha ngo baryoherwa n’ubukungu, amafaranga menshi America izaba yashoye mu bihugu byabo…. Trump ati “Nimurebe ukuntu bakunda!”
Iyo mari America yiyemeje gushora izayifasha na yo kugera ku mabuye Isi ikeneye, akaba aboneka cyane mu Rwanda no muri Congo.
In English
The Washington Accords signing ceremony took place on December 4, 2025, at the United States Institute of Peace in Washington DC, bringing together leaders from the Democratic Republic of Congo and Rwanda to mark a new era of peace and cooperation. US President Donald Trump hosted the event, praising the leaders of both countries, Felix Tshisekedi and Paul Kagame, for their commitment to ending decades of conflict ¹ ² ³.
The accords aim to establish a permanent ceasefire, disarm non-state armed groups, facilitate refugee returns, and promote justice and accountability. The agreement also outlines a regional economic integration plan, focusing on mining, infrastructure, and energy cooperation
Trump highlighted the significance of the agreement, stating that it would end over 30 years of conflict, resulting in more than 10 million deaths. He praised the leaders for their determination to work together, saying, "They spent a lot of time killing each other, and now they're going to spend a lot of time hugging" Âą.
The ceremony was attended by several African heads of state, including the presidents of Angola, Burundi, Kenya, and Uganda, as well as representatives from Qatar, the UAE, and the African Union Commission. The agreement is seen as a major step towards stabilizing the Great Lakes region
The Washington Accords build on previous agreements, including the Peace Agreement signed on June 27, 2025, and the Declaration of Principles signed on April 25, 2025. The accords are expected to have far-reaching consequences for the region, promoting peace, stability, and economic growth
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement





