Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n'ababyaza nyuma y'amagambo ya Apôtre Gitwaza yavuze ko bakoreshwa na Satani
Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n'ababyaza nyuma y'amagambo ya Apôtre Gitwaza yavuze ko bakoreshwa na Satani Itorero Zion Temple Celebration Center ryasabye imbabazi ku mugaragaro abaforomo n’ababyaza bo mu…

Share
Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n'ababyaza nyuma y'amagambo ya Apôtre Gitwaza yavuze ko bakoreshwa na Satani
Itorero Zion Temple Celebration Center ryasabye imbabazi ku mugaragaro abaforomo n’ababyaza bo mu Rwanda nyuma y’amagambo aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho Umushumba waryo, Apôtre Paul Gitwaza, yumvikana avuga ko bamwe muri bo bashobora gukoreshwa na Satani mu gihe bafasha abagore kubyara.Ayo magambo yavuzwe ku wa 7 Kanama 2026, mu nyigisho Apôtre Gitwaza yagezaga ku bakristo mu rusengero rwa Zion Temple i Kigali. Iyo nyigisho yari igamije kwigisha ku kurinda abana bavutse, ariko imvugo yakoreshejwe yateje impaka zikomeye.
Mu minsi ishize, agace k’iyo nyigisho katangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Facebook na X, kanengwa n’abantu batandukanye barimo abaforomo, ababyaza, abaganga ndetse n'abakirisitu ubwabo bavuga ko ari ugutesha agaciro umwuga w'ubuvuzi.
Muri ako gace, Gitwaza yumvikana abwira abakirisitu ko bakwiriye kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana umaze kuvuka, avuga ko hari abarozi bashobora gukoresha abaforomo n’ababyaza bagamije kugira ingaruka ku buzima bw’imyororokere bw’umwana.
Yagize ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu baforomo n’ababyaza benshi, Satani arabakoresha hariya. Ni bande bari kwica Abayisiraheli ni ababyaza. Umwana apfira hariya ukibyara, ni yo mpamvu iyo uri umukirisitu uri ku nda, jya usaba Imana ngo Malayika ari we ufata umwana wawe cyangwa umuntu wizeye."
Yakomeje avuga ko abo yise abarozi bashobora kugira ingaruka ku myororokere y’abana bakivuka, avuga ko ku bahungu bashobora “gutwarwa intanga”, naho ku bakobwa bakabambura “amagi” yari kuzabafasha kubyara.
Ati “ Nubona ugize umwana w’umuhungu ukabona ateye inda ubabare ariko wishime ni muzima. Abenshi babategera hariya bakivuka, umukobwa akabaho atagira amagi rero abatwite mubasengere n’igihe bakuze jya wirinda kohereza abana kurara ahantu utazi. Mu ijoro baragenda bakabatangamo ibitambo, ntuzongere kuraza umwana ahantu utazi.’’
Aya magambo yafashwe nk'ayatesha agaciro umwuga w'abaforomo n'ababyaza, benshi bavuga ko ashobora gutuma abagore batagirira icyizere kwa muganga, bikongera ingaruka zo kubyarira mu rugo.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 7 Ukwakira 2026, Zion Temple Celebration Center yavuze ko yamenye ko amashusho yakuwe muri iyo nyigisho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ko amagambo arimo yababaje abaforomo n’ababyaza. Iri torero ryagize riti “Twamenye ko amagambo ari muri ayo mashusho yumvikanye ku bantu cyane cyane abaforomo n’ababyaza nk’abasuzuguza ndetse agasuzugura umwuga wabo n’uruhare rukomeye bagira mu buzima n’imibereho myiza by’abaturage bacu.’’
Iri torero ryavuze ko nta mugambi wari uhari wo gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose. Bati “Ariko kandi twemera ko amagambo yakoreshejwe yateje agahinda n’impungenge, kubera iyo mpamvu turasaba imbabazi zivuye ku mutima abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.’’ Iri torero ryashimangiye ko riha agaciro gakomeye abaforomo n’ababyaza, rishimira ubwitange, ubunyamwuga n’uruhare bagira mu gukiza ubuzima. Zion Temple yanatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza, mu rwego rwo kugaragaza ukwicuza no gushaka uburyo bwakomeza kubaka ubwumvikane.
Amateka ya Zion Temple Celebration Center:
Zion Temple yatangijwe mu 1996 na Apôtre Dr. Paul Gitwaza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangirira mu gace ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ryatangiranye n'abakirisitu bake cyane, ariko riza gukura byihuse kubera inyigisho zibanda ku kwizera, gutsinda no kubohoka. Ubu ni rimwe mu matorero manini mu Rwanda rifite insengero zirenga 30 hirya no hino mu gihugu ndetse n'amashami hanze ya rubanda.
Mu myaka ya 2000, Zion Temple yubatse urusengero runini ku Gatenga, rwaje kuba icyicaro gikuru. Itorero rizwi cyane kubera ibitaramo bya Authentic na gahunda ya "Muri Yesu hari amahoro" ndetse na "Night of Glory". Ryagiye rigira uruhare mu bikorwa byo gufasha imfuko, kurwanya ubukene no gufasha abatishoboye.
Apôtre Paul Gitwaza yavukiye mu Rwanda mu 1968, yize Tewolojiya muri Nigeria no muri USA, afite impamyabumenyi ya Doctorate mu Ivugabutumwa. Azwi cyane mu Rwanda no muri Afurika y'Iburasirazuba nk'umuvugabutumwa w'umunyamwete w'ijambo rikaze. Ni umugabo wa Rev. Angelina Mukakimenyi Gitwaza, babyaranye abana 4.
Apôtre Gitwaza kenshi yagiye avugwaho amagambo ateye impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera inyigisho ze zikakaye ku bagore, ku muco no ku buzima bw'abakirisitu. Nubwo bimeze bityo, afite abayoboke benshi bamufata nk'umuhanuzi n'umujyanama mu bya roho. Ibyo bituma buri jambo avuze rikumirwa vuba.
Nyuma yo gusaba imbabazi, Zion Temple yavuze ko izakomeza gukorana n'ama associations y'abaforomo n'ababyaza mu kongera ubumenyi ku buzima bw'imyororokere no guteza imbere icyizere hagati y'itorero n'inzego z'ubuzima. Ibi biganiro ngo byagenze neza kandi impande zombi zemereye gukomeza gushimangira ubufatanye n’icyizere abaturage bafitiye abaforomo n’ababyaza.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author






