Abantu hafi miliyoni 3,8, barimo abana bangana na miliyoni imwe bari mu bukene bukabije, ku rugero rwo kutabona imyenda, n’ibiribwa. Umusesenguzi muri JRF, Peter Matejic, yavuze ko “Ubukene mu Bwongereza ntabwo ari ukwiyongera gusa, ahubwo burahangayikishije ku rugero bitigeze bibaho mu myaka 30 ishize.”
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Mu bwongereza ubushakashatsi bwagaragaje ko Abantu hafi miliyoni 3,8, barimo abana bangana na miliyoni imwe bari mu bukene bukabije, ku rugero rwo kutabona imyenda, n’ibiribwa. Umusesenguzi muri JRF, Peter Matejic, yavuze ko “Ubukene mu Bwongereza ntabwo ari ukwiyongera gusa, ahubwo burahangayikishije ku rugero bitigeze bibaho mu myaka 30 ishize.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wa Joseph Rowntree Foundation (JRF) bwagaragaje ko imibereho myiza ikomeje kuba iyanga mu Bwongereza, aho abaturage benshi babayeho mu buzima bugoye cyane, ku buryo batabasha kubona ibikenerwa by’ibanze. Iyi raporo igaragaza ko umuntu umwe muri batanu muri iki gihugu, abaturage miliyoni 14,2, ari mu bukene.
Hafi kimwe cya kabiri cy’aba bantu, bangana na miliyoni 6,8, bari mu bukene bukabije, bikaba ari bwo bwa mbere byari bibaye muri iki gihugu mu myaka 30. Abana, ababa mu bukode, abafite ubumuga, ndetse n’abari mu mirimo idatekanye ni bo bagerwaho n’ingaruka zikakaye.
Mu 2023/24, abana bangana na miliyoni 4,5 bari babayeho mu bukene, bigaragaza ko hiyongereyeho abangana n’ibihumbi 600 ugereranyije no mu gihe cya Covid-19. Ibipimo by’ubukene byari hejuru mu miryango migari, aho 44% by’abana bagezweho n’ingaruka zabwo.
Raporo ya JRF igaragaza ko ubukene bwibasiye cyane imijyi ya Londres na West Midlands. JRF igaragaza ko ukuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa, ibikomoka ku ngufu ndetse n’inzu; imishahara idahagije biri mu biza imbere mu gutera ubukene
Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Retail Economics, giherutse gutangaza ko abaturage bo mu Bwongereza bafite ubukene bakomeje kuba abakene kurushaho ku butegetsi bwa Minisitiri Keir Starmer, nubwo yijeje kuzamura imibereho yabo.
Ubuzima bwo mu mugi no mu byaro mu Bwongereza bwifashe nabi, aho abaturage benshi babayeho mu buzima bugoye cyane, ku buryo batabasha kubona ibikenerwa by’ibanze. Nkuko Umuryango wa Joseph Rowntree Foundation (JRF) uvuga ko umuntu umwe muri batanu muri iki gihugu, abaturage miliyoni 14,2, ari mu bukene.
Kubera kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa, ibikomoka ku ngufu ndetse n’inzu zihenze imishahara idahagije biri mu biza imbere mu gutera ubukene. Raporo ya JRF igaragaza ko ubukene bwibasiye cyane imijyi ya Londres na West Midlands
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 20, 09:43 AM
Ebola patients in the DRC are complaining that they are suffering from severe hunger, which is why they are fleeing hospitals to find food and then returning
Read all here 👇👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 20, 09:43 AM
Abarwayi ba ebora bo mura RDC baratabaza bavuga ko barembejwe n'inzara ibamereye nabi ngo bikaba aribyo biri gutuma batoroka ibitaro bakanjya gushaka ibyo kurya nyuma bakaza kugaruka
Soma inkuru yose hano 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 15, 07:58 AM
795 people have been infected with Ebola, 181 have died and 40 have recovered from Ebola
Soma inkuru yose hano 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 15, 07:58 AM
Abantu 795 bamaze kwandura ebora 181 barapfa naho 40 bamaze gukira ebora
Soma inkuru yose hano 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 11, 05:08 AM
604 people have now been infected with the Ebola virus, while 102 have died from the epidemic.
Read all about it here 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 11, 05:08 AM
Abantu 604 nibo bamaze kwandura icyongereza cya ebora mugihe 102 aribwo bamaze guhitanwa n'icyo cyorezo
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author