Inama ya afurika yahurije hamwe abakuru b'ibihugu na Amerika yo hagati karayibe, yemejeko ibihugu byakoroneje ndetse bigakoresha ubucakara bigomba gusaba imbabazi ndetse bikishyura indishyi z'akababaro kubihugu byakoreshejwe ubucakara ,no kugaruza imitungo kamere yanyazwe muri icyo gihe cy'ubucakara
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
Inama ya afurika yahurije hamwe abakuru b'ibihugu na Amerika yo hagati karayibe, yemejeko ibihugu byakoroneje ndetse bigakoresha ubucakara bigomba gusaba imbabazi ndetse bikishyura indishyi z'akababaro kubihugu byakoreshejwe ubucakara ,no kugaruza imitungo kamere yanyazwe muri icyo gihe cy'ubucakara
Ibihugu bya Afrika n’ibya Karayibe yo muri Amerika yo Hagati birasaba ibihugu byakoroneje kandi bikungukira muri ubwo bucakara gusaba imbabazi ku mugaragaro. Birasaba kandi ko bizatanga indishyi z’akababaro.
Ibi byasabwe nyuma y’inama yamaze iminsi itatu, kuva ku wa 17 kugera ku wa 19 z’uku kwezi kwa Kamena, yabereye muri Ghana. Intego yari ugukomeza imbaraga mu gusaba ubutabera ku ngaruka ubucakara bwagize ku muntu no ku bukungu.
Ni inama yaje ikurikira icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, ONU, muri Werurwe cyemeje ko ubucakara bwambukiranya inyanja ya Atlantike ari icyaha kibi cyane cyakorewe ikiremwamuntu. ONU yasabye ibihugu bigize umuryango gutegura igikorwa cyo kwishyura ikiguzi cy'ubucakara kubihugu BYA bukorewe
Muri uko gukoronezwa ,mugihe cy'ubucakara abagabo, abagore n’abana, bose hamwe babarirwa hagati ya miliyoni 12 na 15. Bafashwe bajyanwa gucuruzwa ku mugabane wa Amerika kugira ngo bakoreshwe nk’abaja n’abacakara kuva mu kinyejana cya 15 kugeza mu kinyejana cya 19.
Ingingo y’indishyi igizwe n’ingingo 19 yemejwe nka ’kimwe mu byari bigize inama yitwa Intambwe Zikurikira, yabereye mu murwa mukuru wa Ghana, Accra. Ingingo isaba ko hafatwa ingamba zigaragara zo kugabanyiriza imyenda ibihugu bya Afrika na Karayibe.
Harimo ingingo isaba gusubiza ibikoresho ndangamuco byanyazwe mu gihe cy’ubucakara. Risaba no gushyiraho ikigega cy’isi yose cy’indishyi, nubwo hatavuzwe umubare w’amafaranga. Irakubiyemo kandi ingaruka zidasanzwe ubucakara bwagize ku bagore n’abakobwa b’Abanyafurika.
Abayobozi bari muri iyi nama basabye ibihugu byagize uruhare mu gukoresha ubucakara gusaba imbabazi zuzuye, ku mugaragaro kandi nta kirinze gusabwa. Basabye ko izo mbabazi zijyana n’ingamba zifatika zishyura ibihugu byibasiwe.
Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yabwiye abari muri iyo nama ati: Amateka ntadusaba kwishyurirwa icyaha, ariko adusaba kwishyurirwa inshingano. Iryo jambo ryagaragaje ko abayobozi ba Afrika na Karayibe bashaka ko ibihugu byakolonezaga bitarengera inshingano zo gukosora ingaruka z’amateka.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore ibyingenzi byagarutsweho mu nama yiga kwisanzure yabaye kuwa 9 nzeri 2026 yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu na za goverinoma zitandukanye ku isi
Soma inkuru yose hano 👇👇
220
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇
560
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here's what happened when a Gabonese MP who was imprisoned for allegedly punching a Rwanda Air employee in the face at Kigali's Kanombe airport was released. Here's what both Rwanda and Gabon discussed on the issue.
Read more here 👇👇
190
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
President Paul Kagame attended a meeting in Paris, France on September 9, 2026, where he joined heads of state, heads of government, and key institutions in launching the International Space Conference. The conference, organized in partnership with France and Germany, aims to set a global vision for the use of space over the next 20 years.
Read more here
200
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
1900
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore uko byagenze ngo Umudepite wa Gabon wari afungiye ikigali azira gukubita umukozi wa Rwanda Air urushyi i Kigali kukibuga k'indege ikanombe arekurwe ,dore ibyo ibihugu byombi Rwanda na Gabon byaganiriye kuri ikikibazo
Soma inkuru yose hano 👇👇
200
Sep 10
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author