Perezida Goïta yiyemeje kwiyiborera Minisiteri y’Ingabo ya Mali nyuma y’urupfu rwa Sadio Camara wari umuyobozi w'iyo ministeri
Soma inkuru yose hano 👇👇👇👇

Share
Perezida Goïta yiyemeje kwiyiborera Minisiteri y’Ingabo ya Mali nyuma y’urupfu rwa Sadio Camara wari umuyobozi w'iyo ministeri
Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yatangaje ku itariki ya 4 Gicurasi 2026 ko agiye kuyobora Minisiteri y’Ingabo, nyuma y’uko uwari uyiyoboye, Sadio Camara, yiciwe mu bitero byagabwe n’inyeshyamba ku rugo rwe. Mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo ya Leta, byavuzwe ko Maj Gen Oumar Diarra, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, yagizwe Minisitiri w’Ingabo Wungirije.
Sadio Camara yiciwe ku itariki ya 26 Mata 2026 ubwo ikamyo irimo ibisasu yarashiraga ku rugo rwe ruri hafi y’Umurwa Mukuru Bamako. Yari umwe mu basirikare bakomeye bari bafashije Goïta gufata ubutegetsi bwa gisirikare muri 2021, kandi yari afatwa nk’umuntu ukomeye mu miyoborere y’umutekano wa Mali.
Yishwe mu gihe Mali yari ihanganye n’ibitero bikomeye by’inyeshyamba. Imwe mu mitwe yagabye ibi bitero harimo Azawad Liberation Front na JNIM, umutwe ushikamikiye kuri Al-Qaeda. Ibi bitero byagabwe mu bice byinshi by’igihugu, harimo no muri Bamako, aho ku itariki ya 25 Mata abaturage babyukiye ku rusaku rw’imbunda n’amasasu.
Nubwo urusaku rw’imbunda rwahoshejwe muri Bamako, inyeshyamba zisa n’izahagaritse ubuhahirane hagati y’umurwa mukuru n’ibindi bice. Zafunze imihanda imwe ndetse n’ingendo ku kibuga cy’indege cya Bamako-Sénou International Airport zikorwa ni mbarwa, ibyo bikaba byaragoye imibereho y’abatuye muri uwo mujyi no gukwirakwiza ibicuruzwa.
Mu guhangana n’ibi bibazo, ubuyobozi bwa Mali bwatangaje ko bwataye muri yombi abasirikare bakekwaho gufatanya n’inyeshyamba mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibi bitero. Ibi byagaragaje ko hari icyuho cy’ubutasi n’ubunyangamugayo mu ngabo za Mali, kandi ko inyeshyamba zifite ubushobozi bwo kwinjira no mu bice byari bifite umutekano.
Mali yatangaje ko iri gukorana n’ibihugu by’abaturanyi birimo Niger na Burkina Faso mu kugaba ibitero byo mu kirere bigamije kurwanya inyeshyamba. Ibi bihugu uko ari bitatu byose biyobowe n’abasirikare, byishyize hamwe mu ihuriro ryitwa Alliance of Sahel States, rishinzwe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri aka karere ka Sahel.
Nubwo ihuriro rya Alliance of Sahel States rimaze igihe rikora ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba, imitwe nka JNIM na ISIS-Sahel ikomeje kugira imbaraga zo kugaba ibitero bikomeye. Aka karere kamaze imyaka irenga 10 gahungabanywa n’umutekano muke, bigatuma abaturage barenga miliyoni 3 bahunga ingo zabo kandi ubukungu bukaba bwaraguye.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Goïta cyo gufata icyarimwe ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Minisiteri y’Ingabo gishobora kuba kigamije gukomeza gufata ububasha bwose mu gihe ubutegetsi bwe buri guhura n’igitutu gikomeye cy’inyeshyamba. Ibi kandi byerekana ko ubuyobozi bwa gisirikare muri Mali bushaka kugaragaza ko bushoboye gucunga umutekano bwonyine, nyuma yo kwirukana ingabo z’Abafaransa n’iz’Umuryango w’Abibumbye mu 2023.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Aug 21, 07:02 PM
FDRL members have asked the DRC government not to send them to Rwanda if the agreement to disarm and destroy is implemented. The sick
Read full story here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Aug 21, 07:02 PM
Abarwayi b'umutwe wa FDRL basabye leta ya RDC kutazabohereza mu Rwanda mugihe amasezerano yo kwamburwa intwaro no kuwusenya Burundu Yaba ashyizwe mubikorwa
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author