United States President Donald Trump announced that he has raised taxes on all states after the Supreme Court invalidated the one he had raised since the beginning of last year.
In(English kinyarwanda and kiswahili)๐๐๐

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yazamuriye ibihugu byose umusoro, ukava kuri 10% wo hasi wari usanzwe, ukagera kuri 15%. Iki cyemezo cyavuye nyuma yโaho Urukiko rwโIkirenga rutesheje agaciro iyo yari yarazamuye kuva mu ntangiriro zโumwaka ushize
Trump yavuze ko ibihugu byinshi byari bimaze igihe โbisahuraโ Amerika imyaka myinshi bitabiryozwa, kandi ko umusoro mushya uzatuma Amerika yinjiza miliyari nyinshi zโAmadolari. Mu butumwa butandukanye yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yishimiye iki cyemezo.
Ku wa 20 Gashyantare 2026, Urukiko rwโIkirenga rwagaragaje ko Perezida Trump yazamuye umusoro birenze ububasha ahabwa nโItegeko Nshinga, kuko Inteko Ishinga Amategeko ari yo yashoboraga kubifataho umwanzuro wa nyuma. Trump yatangaje ko umwanzuro wโaba bacamanza uteye isoni, agaragaza ko badakorera mu nyungu za Amerika.
Biteganyijwe ko umusoro mushya Trump yatangaje uzatangira kubahirizwa tariki ya 24 Gashyantare. Icyakoze uwo yari yarashyizeho kuva mu mwaka ushize wo ntugifite agaciro.
Trump yari yaratumbagije umusoro cyane ku bihugu ashinja kuryamira Amerika mu rwego rwโubucuruzi. Ku Bushinwa, yari yarawugejeje kuri 245% ariko nyuma aroroshya ubwo ibihugu byombi byari byatangiye ibiganiro bigamije kugabanya icyuho mu bucuruzi
Iki cyemezo cya Trump kigamije gushyira igitutu ku miyoborere yโibihugu itandukanye no gutuma ibihugu bitandukanye bihitamo guhagarika ubucuruzi na yo. Ariko, gishobora guhungabanya ubukungu bwโibihugu binini byโubucuruzi ku isi.
.

Related stories
Related Articles

FDRL members have asked the DRC government not to send them to Rwanda if the agreement to disarm and destroy is implemented. The sick
Read full story here ๐๐๐๐

Abarwayi b'umutwe wa FDRL basabye leta ya RDC kutazabohereza mu Rwanda mugihe amasezerano yo kwamburwa intwaro no kuwusenya Burundu Yaba ashyizwe mubikorwa
Soma inkuru yose hano ๐๐๐

President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here ๐๐๐๐

Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano ๐๐๐

Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here ๐๐

A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

NSANZIMANA Sylver
Article Author