Antonio Guterres umukuru wa loni yashyize hanze raporo igaragaza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi BYA FDRL ayishinza kwica, guhohotera, gusahura abaturage bo muburasirazuba bwa RDC
Antonio Guterres umukuru wa loni yashyize hanze raporo igaragaza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi BYA FDRL ayishinza kwica, guhohotera, gusahura abaturage bo muburasirazuba bwa RDC Mu gihe Leta ya Kinshasa iherutse…

Share
Antonio Guterres umukuru wa loni yashyize hanze raporo igaragaza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi BYA FDRL ayishinza kwica, guhohotera, gusahura abaturage bo muburasirazuba bwa RDC
Mu gihe Leta ya Kinshasa iherutse kohereza intumwa muri Togo na Angola ivuga ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi ku bushake, Raporo nshya y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, ije gushyira hanze ukuri gutandukanye - ko uyu mutwe w'abajenosideri ukomeje kwica abaturage buri munsi mu burasirazuba bwa Congo.
 Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
 Iyi raporo ikubiyemo ibyabaye kuva tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 18 Nzeri 2026 igaragaza ko FDLR yagize uruhare mu bikorwa nibura 44 bihungabanya umutekano, byagize ingaruka ku baturage 89 barimo 15 bishwe, 24 bashimuswe, abandi bakorewe ubujura n'iyicarubozo.
 Ubugizi bwa nabi bwa FDLR bwibanze cyane muri Teritwari ya Rutshuru, binagaragara muri Masisi, Nyiragongo na Walikale - uturere twose M23 ivuga ko FDLR yihishemo ikoreshwa na FARDC.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yagaragaje ko ibikorwa bya FDLR byarimo kwambura abaturage imitungo yabo n’amafaranga, kubica, gushimuta no kuzimiza abayobozi bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23.
Mu ijoro ryo ku wa 2 Nyakanga 2026, FDLR yagabye igitero mu gace ka Kabizo/Butare muri Sheferi ya Bwito muri Rutshuru, yica umuyobozi mu nzego z’ibanze witwa Rugamba, umugore we n’abana babo batanu. Byabaye nyuma yo kumushinja kuba icyitso cya M23.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Uyu mutwe w’abajenosideri wateye umuryango w’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze, Bwana Rugamba, wica umugore we n’abana be batanu, kuko yanze kuyiha ibiryo n'amafaranga.”
FDLR kandi yashinjwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare cyayo abarwanyi ku ngufu no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Raporo ivuga ko abana 12 binjijwe ku ngufu muri Kamena-Nzeri gusa.
 Raporo zabanjirije iyi na zo zigaragaza ko uyu mutwe wakomeje gukora ibyaha. Nko muri Mutarama 2026, wifatanyije n’imitwe ya Nyatura CMC na APCLS, byongera ibiteroshuma byapfiriyemo abaturage 31, abandi 4000 barahunga i Kitchanga.
Hagati ya tariki ya 18 Werurwe na 16 Kamena, FDLR yagize uruhare rwa 6% mu bikorwa byahungabanyije umutekano muri Kivu, igaba ibitero mu nkengero za Rutshuru, inasahura abaturage mu gace ka Katwiguru, ibiba moto 18 n'inka 42.
Amateka ya FDLR - Inkomoko:
 FDLR yashinzwe ku wa 17 Nzeri 2000 i Lubumbashi, ivuye mu mashyaka ya ALIR I na II. Igizwe n'abasirikare ba Ex-FAR n'interahamwe bahunze u Rwanda muri 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bari babanje kwitwa Armée pour la Libération du Rwanda.
FDLR yari ifite abarwanyi bagera ku 15.000 mu 2005, ubu bikekwa ko isigaranye hagati ya 1500-2500 gusa kubera ingabo z'u Rwanda zayisenye inshuro nyinshi. Abayobozi bayo bakuru barimo Maj Gen Gaston Iyamuremye alias Byiringiro na Lt Gen Pacifique Ntawunguka alias Omega, basimbuye Ignace Murwanashyaka wapfiriye mu buroko bw'u Budage mu 2019.
 Amasezerano ya Lusaka 1999, Sun City 2002, na Nairobi 2007 yose yasabye kuyirandura ariko Kinshasa yayikoresheje nk'ingabo z'inyongera mu kurwanya u Rwanda na M23. MONUSCO na FARDC bakoze operation Kimia II na Amani Leo ariko ntibayiranduye kuko yihishe mu mashyamba ya Kivu.
Akamaro kayo muri Washington Accord:* Nubwo FDLR ikomeje kwica abaturage, ingabo za RDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo bikomeje gukorana na yo; byifatanye kurwanya ihuriro AFC/M23. Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Kigali na Kinshasa ku nkunga ya USA asaba ko FDLR irandurwa burundu, u Rwanda rugakuraho ingamba z'ubwirinzi, ariko raporo ya Loni igaragaza ko nta murwanyi n'umwe wa FDLR urashyikirizwa u Rwanda, ahubwo ukomeje kwica.
Ibiro by'amakuru bya Tuganire
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Sangiza inkuru

NSANZIMANA Sylver
Umwanditsi






