Muri Espagne Pedro Sánchez ministry w'intebe yigije imbere amatora kubera umukecuru w'imyaka 87 wirukanywe mu nzu , ndetse n'ibibazo by'imyigaragambyo imaze iminsi,kubera ubuzima buhenze cyane , harimo n'amacumbi
Muri Espagne Pedro Sánchez ministry w'intebe yigije imbere amatora kubera umukecuru w'imyaka 87 wirukanywe mu nzu , ndetse n'ibibazo by'imyigaragambyo imaze iminsi,kubera ubuzima buhenze cyane , harimo n'amacumbi …

Share
Muri Espagne Pedro Sánchez ministry w'intebe yigije imbere amatora kubera umukecuru w'imyaka 87 wirukanywe mu nzu , ndetse n'ibibazo by'imyigaragambyo imaze iminsi,kubera ubuzima buhenze cyane , harimo n'amacumbiÂ
 Mu gikorwa cyatunguye benshi, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yatangaje ku mugaragaro ko amatora rusange y'igihugu azaba ku wa 29 Ugushyingo 2026, mbere y'igihe cyari giteganyijwe. Iki cyemezo gikomeye yagifashe nyuma y'umwuka mubi wa politiki n'imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi yigaruriye imihanda ya Madrid, Barcelone na Valencia.
 Amatora rusange yari asanzwe ateganyijwe bitarenze impeshyi yo mu 2027, bivuze ko yigijwe imbere hafi umwaka. Bivugwa ko Sánchez yabikoze ku bushake kugira ngo yongere kwaka icyizere cy'abaturage nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
 Icyemezo cyo kwigiza imbere amatora cyatangajwe nyuma y’uko ku wa Gatanu, Inteko Ishinga Amategeko yanze kwemeza imishinga y’amategeko abiri yari igamije gukemura ibibazo biri mu bukode bw’inzu. Iyo mishinga yari intizigiro ya nyuma ya Guverinoma yo guhosha uburakari bw'abaturage.
 Mu kugerageza guhosha imyigaragambyo, Guverinoma yateguye imishinga ibiri y’amategeko. Irya mbere ryateganyaga guhagarika kugeza mu 2030 ibikorwa byo kwirukana mu nzu abakodesha batishoboye, no kongeraho imyaka ibiri ku masezerano y’ubukode yari kuzarangira mbere ya 2028.
Irya kabiri ryari ririmo kandi kongera imisoro ku macumbi akodeshwa ba mukerarugendo (Airbnb) ndetse no guha Uturere ububasha bwo gushyiraho igiciro ntarengwa cy'ubukode. Amashyaka ya Conservateur ya PP na Vox yarabyanze avuga ko ari uguhonyora uburenganzira bwa ba nyirinzu.
 Guverinoma ya Sánchez igizwe n’ishyaka rye ry’Abasosiyalisiti (PSOE) n’impuzamashyaka Sumar, ariko ntabwo ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko. Buri tegeko rigomba gushyigikirwa n'amashyaka y'abiyomoye ya Catalonia na Basque, akaba yaramuteye mgaragaro kuri iyi mishinga.
 Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo ku wa Mbere, Sánchez yavuze ko Guverinoma ikeneye “kongera gushimangira no kwagura icyizere abaturage bayifitiye” kuko Inteko yanze kumva.
 Yagaragaje ko kugira ngo ivugurura ryifuzwa rigerweho, hakenewe “inkunga y’abaturage n’ubwiganze bwagutse bw’abashyigikiye impinduka”, bushobora “kunesha inzitizi z’abafite imbaraga n’inyungu zikomeye” mu isoko ry'amacumbi.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino muri Espagne hamaze iminsi imyigaragambyo yakuruwe n’umukecuru w’imyaka 87 wirukanywe mu nzu yari amazemo imyaka irenga 70, nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode bwazamuwe cyane. Video ye imusohora mu nzu yabaye viral.
 Maricarmen Abascal w’imyaka 87 ni we wabaye ishusho y’ibibazo by’amacumbi muri Espagne, nyuma yo gukurwa ku ngufu mu nzu yabagamo i Madrid ku wa 23 Nzeri. Icyuho mu mategeko cyatumye nyir’inzu azamura ubukode bwe, buva ku Mayero 500 bugera kuri 2.650 ku kwezi.
Nyuma bwaragabanyijwe bugera ku Mayero 1650, ariko na yo yari arenze amafaranga ya pansiyo ye ya buri kwezi ho Amayero 300. Uyu mukecuru yasohowe mu nzu ku ngobyi y’abarwayi, nyuma ajyanwa mu bitaro. Abanya-Espagne bavuga ko ari ikimenyetso cy'uko Leta yataye abaturage bayo.
 Uko ibintu bimeze ubu muri Espagne - Ikibazo cy'amacumbi:* Espagne iri mu kaga gakomeye. Muri Madrid, ubukode bwazamutseho 42% mu myaka 4 ishize, mu gihe umushahara wazamutseho 6% gusa. Urubyiruko 70% ruri hagati ya 18-34 rukibana n'ababyeyi kuko rudashobora gukodesha. Ba mukerarugendo miliyoni 85 basura Espagne buri mwaka, ba nyirinzu bakaba bahitamo Airbnb yishyura menshi.
 Uko ibintu bimeze
 Guverinoma ya Sánchez iri ku munogo. Kuri buri mushinga, igomba gusabiriza amajwi ku batavuga rumwe na yo. PP na Vox bifite ubwiganze mu Ntara nyinshi kandi barimo gutegura gusezeranya ko bazakuraho amategeko yose arengera abakodesha. Amatora ya Ugushyingo azaba ari intambara y'ukuri hagati y'Abasosiyalisiti n'Abaconservateur.
 Ku wa Gatandatu, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bigaragambirije mu mijyi irimo Madrid, Valencia na Barcelone, basaba ko abakodesha inzu barushaho kurengerwa. Amashyirahamwe y'abakodesha avuga ko batazava mu mihanda kugeza Maricarmen asubijwe mu nzu ye kandi itegeko rishya rishyizweho.
Niba Sánchez atsinze amatora ya 29 Ugushyingo, azabona ubwiganze bwo guhagarika kwirukana abantu mu nzu kugeza 2030. Niba atsinzwe, Espagne ishobora guhura n'ikibazo gikomeye cy'abashomeri bo mu nzu, abantu babarirwa mu bihumbi bakaba bafite impungenge ko bazaba Maricarmen wa kabiri.
Ibiro by'amakuru bya Tuganire
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Sangiza inkuru

NSANZIMANA Sylver
Umwanditsi






