Rdc yasabye Togo na Congo Brazzaville kuyifasha kurandura mumutwe wa FDRL
Mu gihe Amasezerano ya Washington ashyira igitutu kuri Kinshasa kurandura FDLR, Leta ya Perezida Félix Tshisekedi yatangije ubukangurambaga bwa dipolomasi bushya muri Afurika kugirango isobanure gahunda yayo yo…

Share
Mu gihe Amasezerano ya Washington ashyira igitutu kuri Kinshasa kurandura FDLR, Leta ya Perezida Félix Tshisekedi yatangije ubukangurambaga bwa dipolomasi bushya muri Afurika kugirango isobanure gahunda yayo yo gushishikariza FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake, nubwo Kigali ikomeje kubona iyi gahunda nk'ikinamico rya politiki.
Itsinda ry’intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo riyobowe na Minisitiri ushinzwe kwihuza kw'Akarere, Floribert Anzuluni, ryasobanuriye abayobozi ba Togo, Angola na Congo ibyerekeye intambwe imaze guterwa mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku bushake kw’abarwanyi ba FDLR, mu rwego rwo gushaka inkunga y'ibi bihugu muri iki gikorwa.

Floribert Anzuluni, nk’intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, yari aherekejwe na Sumbu Sita Mambu, Intumwa Nkuru ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku wa Kabiri, itariki ya 29 Nzeri, iryo tsinda ryakiriwe i Lomé na Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba n’umuhuza watowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri RDC.
Izindi nama zabaye ku wa Gatatu, itariki ya 30 Nzeri, bagiranye na Perezida wa Angola João Lourenço i Luanda na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, i Brazzaville.
Icy'ingenzi mu biganiro cyari ikijyanye no kwambura intwaro, gusezererwa mu ngabo, no gushyirwa ahantu hamwe kw'abarwanyi FDLR binyuze mu bukangurambaga, nk'uko uyu mutwe uherutse kubyiyemeza kwitanga ku bushake.
 I Luanda, intumwa zatanze ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi ku bijyanye n'intambwe imaze guterwa mu nzira y'amahoro mu burasirazuba bwa RDC, nk'uko bivugwa n'ishami rishinzwe itumanaho rya Minisiteri yo Kwihuza kw'Akarere.
Floribert Anzuluni yagize ati: "DRC irimo kumenyesha abafatanyabikorwa bayo batandukanye ibimaze kugerwaho kuva aho itegeko ryo kwitanga ku bushake kw'abagize FDLR risohokeye," Yongeyeho ko yatanze umurongo ngenderwaho w'intambwe zizakurikiraho.
Minisitiri yongeye kwemeza ko Kinshasa yiyemeje kubahiriza amasezerano yagiranye n'u Rwanda ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko yongeyeho ko ikeneye inkunga y'akarere kugirango haboneke igisubizo kirambye.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya Kinshasa na Kigali ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington asaba cyane cyane ko FDLR irandurwa burundu kandi u Rwanda rugakuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi.
 U Rwanda ntirwemeranya na RDC kuri ubwo bwumvikane yagiranye na FDLR kuko rwemeza ko atari byo Amasezerano ya Washington ateganya. Kinshasa ishyigikiye iyi gahunda ibona nk’uburyo bwo guhagarika FDLR mu buryo burambye no gukuraho icyo yita urwitwazo rw'u Rwanda. Kugeza ubu nta murwanyi n'umwe wa FDLR urashyikirizwa u Rwanda kuva amasezerano ya gushyira intwaro hasi yasinywa.
Amateka ya FDLR - Inkomoko: FDLR yashinzwe mu 2000 ivuye mu mitwe ya ALIR na ALIR II, igizwe ahanini n'abasirikare b'ingabo za Habyarimana (Ex-FAR) n'interahamwe bahunze u Rwanda muri Nyakanga 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Babanje kwisuganya muri Zaire yari iyobowe na Mobutu.
Izina ryayo Democratic Forces for the Liberation of Rwanda rifite intego yo guhirika Leta ya Kigali. Mu myaka 25 imaze muri Kivu, yashinjwe ubwicanyi bw'abaturage, gufata ku ngufu, no gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe mu turere twa Masisi, Rutshuru na Lubero.
FDLR yabaye impamvu cyangwa urwitwazo rw'intambara zose u Rwanda rwagiye rugira muri Congo kuva 1996 kugeza ubu. Leta ya Congo yakunze kuyikoresha nk'abafatanyabikorwa mu kurwanya M23, mu gihe Umuryango w'Abibumbye wayishyize ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba, abayobozi bayo nka Ignace Murwanashyaka bafungiye i Burayi.
Amasezerano ya Luanda 2014 yahaye FDLR amezi 6 yo gushyira intwaro hasi, ariko yanze. Operation Umoja Wetu na Kimia II za FARDC na RDF zananiwe kuyirandura burundu. Icyizere cya Washington Accord 2026 ni uko Kinshasa yemeye ko niba FDLR idashyize intwaro hasi ku bushake, izayirandurana ingufu z'igisirikare, ikohereza abarwanyi bayo mu Rwanda cyangwa mu nkambi ya Kisangani.
Ibiro by'amakuru bya Tuganire
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Sangiza inkuru

NSANZIMANA Sylver
Umwanditsi






