Impanuka y'indege yishe abasirikare n'abayobozi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Share
Impanuka y'indege yishe abasirikare n'abayobozi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
RDC yongeye kubura ABAyobozi bayo b'ingenzi . Mu gihe igihugu gikomeje guhangana n'intambara z'urudaca mu burasirazuba, inkuru y'impanuka y'indege yabereye mu burengerazuba yaciye igikuba mu nzego zose z'ubutabera bwa gisirikare.
 Abasirikare babiri bakuru b’ubutabera bwa gisirikare muri RDC, bapfiriye mu mpanuka y’indege yabereye mu mujyi wa Kenge, mu Ntara ya Kwango, mu burengerazuba bw’igihugu, ku wa 25 Nzeri 2026.
Igisirikare cya RDC (FARDC), cyatangaje ko Liyetena Jenerali Joseph Mutombo Katalayi Tiende, wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, na Liyetena Jenerali Lucien René Likulia Bakumi, wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo (Auditeur Général), bari mu bantu bapfiriye muri iyo mpanuka.
Aba basirikare bakuru bari bavuye mu rugendo rw’akazi i Kikwit, mu Ntara ya Kwilu, ubwo indege barimo yakoraga impanuka mu gihe yari igiye gusubira i Kinshasa. Bari bagiye gukora ubugenzuzi bw'inkiko za gisirikare muri iyo Ntara.
 FARDC yatangaje ko abantu bose bari muri iyo ndege bapfuye. Imibare yambere yavugaga 16, ariko nyuma Leta ya Kwango yatangaje ko ari 17, barimo abo bategetsi babiri, abandi basirikare n’abakozi bane b’indege. Nta n'umwe warokotse.
 Urwego rushinzwe iperereza ku mpanuka z’indege muri RDC, Bureau Permanent d’Enquêtes sur les Accidents et Incidents d’Aviation (BPEA), rwemeje ko indege yo mu bwoko bwa LET 410 UVP, yari ikoreshwa na TRACEP Congo Aviation kandi ifite nimero 9S-GUC, yakoze impanuka i Kenge ahagana saa 13:14.
 BPEA yavuze ko indege yavuye i Kikwit saa 11:45, igeze hejuru ya Kenge umupilote yazengurutse inshuro nyinshi ashaka aho yagwa byihutirwa, ariko igwa mu gace k'uturere twa Manzau, Masikita, igahita isha. Iperereza ryoherejwe aho hantu, ndetse na black box iracyashakishwa.
 Perezida Félix Tshisekedi yategetse iperereza ryihutirwa, anatangaza iminsi 3 y'icyunamo cy'igihugu kuva ku wa 28 Nzeri, n'amabendera akamanurwa mu gihugu hose. Minisitiri w'Ubutabera yategetse ko dosiye ifungurwa vuba.
 Urupfu rw’aba bategetsi babiri rukomeye mu butabera bwa gisirikare rubaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’umutekano muke n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bw’igihugu, aho Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ari rwo ruciriye imanza zikomeye zirimo urwa Joseph Kabila.
Amakuru mashya kuri RDC na M23:
 Urupfu rwabo rubaye mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi mu burasirazuba. Ku wa 25-26 Nzeri 2026, imirwano ikomeye yongeye kubura muri Masisi, muri Kivu ya Ruguru, hagati ya FARDC ifatanije na Wazalendo na M23/AFC.
Amakuru avuga ko M23 yongeye kwigarurira santeri ya Remeka, Kaleta na Miko nyuma yo guhabwa imbaraga zivuye i Ngungu, hafi y'ubucukuzi bwa Rubaya. FARDC yo ivuga ko yongeye kwisubiza bimwe muri ibyo bice, ariko imirwano iracyakomeje.
Mu Kivu y'Amajyepfo naho, muri Fizi na Mwenga, M23 ifatanije na Twirwaneho na Red Tabara ivugwa ko yafashe uturere twa Kakuku, Kashongo na Meta, bitera impunzi nyinshi guhunga berekeza i Masango no ku Kiyaga cya Tanganyika. Raporo nshya ya Amnesty International yo ku wa 21 Nzeri 2026 yashinje M23 gukora iyicarubozo, kwica abacukuzi b'amabuye y'agaciro bo mu Rubaya (coltan) no muri Lomera (zahabu), no kohereza ayo mabuye mu Rwanda mu buryo bwa magendu, ibyaha bishobora kuba iby'intambara.
Ibi byose byerekana ko igihombo cy'aba bagabo babiri b'ubutabera bwa gisirikare gikomeye kurushaho, kuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ari rwo rwari rugomba gukurikirana ibyaha by'intambara bikorwa mu burasirazuba, mu gihe Leta ya Kinshasa ivuga ko igiye gukomeza ibiganiro bya Washington na Doha byo gushaka amahoro n'u Rwanda.
Ibiro by'amakuru bya Tuganire
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Sangiza inkuru

NSANZIMANA Sylver
Umwanditsi






