Imyigaragambyo y'abanyeshuri aho amashuri asaga 300 yafunze imiryango abagera ku 5000 bamaze kutabwa muri yombi

Share
 Imyigaragambyo y'abanyeshuri aho amashuri asaga 300 yafunze imiryango abagera ku 5000 bamaze kutabwa muri yombiÂ
Imyigaragambyo mu mashuri yisumbuye mu Bufaransa yafashe indi ntera ikomeye, Polisi ya Paris yatangaje ko abagera ku 5000 bamaze gufungwa mu gihugu hose kubera urugomo n'imyigaragambyo idacogora. Ni umubare utarigeze ubaho mu myaka ya vuba.
 Ku wa 4 Ukwakira 2026 saa 17:55, Umuyobozi wa Polisi y’i Paris, Patrice Faure, yatangaje ko iyi myigaragambyo yatangiriye i Paris mu cyumweru gishize ubu yamaze gukwira mu ntara zose zirimo Lyon, Marseille, Toulouse na Lille, aho amashuri asaga 300 yafunze imiryango.
Patrice Faure yasabye aba banyeshuri kuyikora mu mahoro birinda urugomo ndetse no kwangiza ibintu cyangwa inzego z’umutekano zikazafata ingamba zikomeye zo kuyihashya, avuga ko Leta itazihanganira ko igihugu gishya mu kajagari.
 Imyigaragambyo yatangiriye i Paris mu cyumweru gishize, iza gukwira mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abigaragambya basaba Guverinoma y’u Bufaransa iyobowe na Perezida Emmanuel Macron gukemura ibibazo bibangamiye birimo ubucucike mu byumba by’amashuri, ibura ry’abarimu n’abasimbura babo, intebe nke ndetse n’inyubako zishaje.
 Kuva iyi myigaragambyo yatangira ku wa mbere mu cyumweru gishize, abarenga 5000 biganjemo ingimbi n’abangavu bari hagati y'imyaka 15-18, batawe muri yombi mu gihugu hose, abandi benshi barakomereka ubwo bageragezaga guhangana na Polisi.
 Ku wa 3 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa Polisi y’u Bufaransa, Agathe Foucault yabwiye Radio ya RTL ko abapolisi barenga 600 bamaze gukomereka muri iyi myigaragambyo, bamwe batewe amabuye, abandi bakomeretswa n'ibikoresho bya Molotov Cocktail abanyeshuri bakoresha.
Yakomeje avuga ko abarimu n’abandi baturage basanzwe bagabweho ibitero, mu gihe ibyangijwe bibariwa mu gaciro k’ama miliyoni menshi y’Amayero, harimo amabisi 20 yatwitswe, amashuri 15 yangijwe n'ibirahuri by'amaduka byamenwe i Paris.
 Mu ibaruwa ifunguye, Umuyobozi wa Polisi y’i Paris, Patrice Faure, yashyize kuri X mbere y’indi myigaragambyo iteganyijwe gutangira ku wa Kabiri muri iki cyumweru, yavuze ko abenshi mu batangije iyi myigaragambyo batawe muri yombi, asaba abanyeshuri kureka ibikorwa by’urugomo.
 Ati “Igihe kirageze ngo mugire icyo mukora mu buryo bwuje amahoro, gufunga amashuri no gutwika amapine si uburenganzira, ni icyaha.”
Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kurinda abana babo gushukwa n’abo yise “Abanyamwuga mu guteza imvururu” hamwe n’ababashyigikiye, avuga ko amatsinda y'abahezanguni ari gukoresha abana mu nyungu za politiki.
 Ihuriro ry’abanyeshuri ryahamagariye abanyeshuri kwitabira umunsi w’imyigaragambyo mu gihugu hose uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, bakavuga ko batazava mu mihanda Leta itabemereye amavugurura.
 Ku rundi ruhande abashinzwe umutekano bafite impungenge ko iyi myigaragambyo iteganyijwe ishobora kongera kugaragaramo urugomo ndetse n’ibindi bikorwa byo guhungabanya umutekano, Polisi ikaba yamaze kohereza abapolisi 12.000 mu mihanda.
Ikibazo cy'uburezi mu Bufaransa:
U Bufaransa bumaze imyaka ibiri mu gihombo gikomeye mu burezi. Muri Nzeri 2026, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko habura abarimu 8.000 mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri 35 bicara mu cyumba kimwe cyagenewe 25, inyubako nyinshi zubatswe mu 1960 zitaravuguruwe. Ibi byatumye u Bufaransa buza ku mwanya wa 23 mu burezi muri EU kandi bwahoze mu 5 ba mbere.
 Ikibazo cy'umutekano:
Ku bijyanye n'umutekano, Polisi y'Ubufaransa iri mu gihe kitoroshye. Nyuma y'imyigaragambyo ya Gilets Jaunes, iy'abahinzi, n'iy'abakozi ba gari ya moshi, ubu ni iy'abanyeshuri. Abapolisi barananiwe, amasaha yo kurenza akazi yiyongereye, abenshi bari mu biruhuko bya maladi kubera stress. Leta ya Macron ishinjwa gukoresha imbaraga z'umurengera aho gukemura ibibazo mu mizi.
Imyigaragambyo iri kuba mu gihe Guverinoma y’u Bufaransa iri gutegura ingengo y’imari ya 2027, aho amafaranga agenewe uburezi ashobora kwiyongera ku kigero cya 1,7% gusa, umubare abanyeshuri bavuga ko ari muto cyane ugereranyije n'ibibazo bafite, bakavuga ko bakeneye nibura 7%.
Ibiro by'amakuru bya Tuganire
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Sangiza inkuru

NSANZIMANA Sylver
Umwanditsi






