Axel rudakubana uba mu bwongereza uvuka ku babyeyi b'abanyarwanda yakatiwe gufungwa Burundu nyuma yo kwica abana batatu b'abaturanyi

Share
Axel rudakubana uba mu bwongereza uvuka ku babyeyi b'abanyarwanda yakatiwe gufungwa Burundu nyuma yo kwica abana batatu b'abaturanyi
 Umusore wamenyekanye cyane mu Bwongereza kubera ubwicanyi bukomeye, Axel Rudakubana, w’imyaka 20, yongeye kugaruka imbere y’ubutabera. Uyu musore usanzwe ufungiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa no kwica abana batatu i Southport, akurikiranyweho ubu icyaha gishya cyo kugerageza kwica umucungagereza wa gereza akoresheje amazi ashyushye avanze n’isukari.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rwa Westminster ko iki gikorwa cyabaye ku wa 8 Gicurasi muri Gereza ya Belmarsh, imwe mu zikomeye kandi zicunga neza abagororwa b’umutekano muke mu Bwongereza. Rudakubana ngo yakoze uruvange rwa ‘Napalm ya gereza’ nkuko bayita, avanga amazi ashyushye cyane yatetse muri kettle n’isukari kugira ngo yomeke ku mubiri.
 Nk’uko umushinjacyaha Catherine Pattison yabisobanuriye urukiko, Rudakubana yabanje kuburira uwo mucungagereza, amubwira ko agiye kumutera amazi ashyushye nubwo yari amusabye kutongera kumushyiraho igitutu. Nyuma yaho koko yayamumeneyeho agamije kumukomeretsa bikomeye.
 Uwo mucungagereza ku bw’amahirwe ntiyakomeretse bikabije kuko yahise yitabwaho n’abaganga byihuse, ndetse nyuma y’igihe gito yagarutse ku kazi ke. Gusa ubushinjacyaha buvuga ko icyo gikorwa cyari giteguye kuko Rudakubana yari afite n'ibindi bikoresho bifitanye isano n'icyo cyaha.
Mu iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video, Rudakubana yagaragaye ari mu cyumba cye afungiyemo, yambaye imyenda ya gereza. Ntiyagize byinshi avuga, uretse kwemeza umwirondoro we n’itariki ye y’amavuko. Yagaragaje kandi kwizera ko abacungagereza baroga ibiryo bye.
Uru rubanza ruje rukurikira urundi rwamuhamije kwica abana batatu mu buryo bubabaje mu gitero cyabereye i Southport. Abo bana ni Alice da Silva Aguiar w’imyaka 9, Bebe King w’imyaka 6, na Elsie Dot Stancombe w’imyaka 7, bari bitabiriye isomo ryo kubyina.
Kubera ubwo bwicanyi, yari yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru, igihano cyateje impaka nyinshi mu Bwongereza kubera ubukana bw’icyaha. Ubu akomeje kugaragaza imyitwarire mibi muri gereza itera impungenge z’umutekano.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko atari ubwa mbere agerageje kugirira nabi abakozi ba gereza, kuko afite n’ibindi birego birimo gutunga intwaro itemewe nko gukoresha ibuye rityaye ndetse no kugerageza gukomeretsa undi mucungagereza mu bihe bitandukanye.
Urukiko rwemeje ko Rudakubana azakomeza gufungwa kugeza ku wa 19 Ukwakira ubwo azongera kuburana mu Rukiko Rukuru ku byaha bishya akurikiranyweho. Abashinzwe gereza bavuga ko bakomeje gushyiraho ingamba zikomeye zo kumucunga kubera ko afatwa nk’umufungwa ufite ibyago byinshi.
Ibiro by'amakuru bya Tuganire
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Sangiza inkuru

NSANZIMANA Sylver
Umwanditsi






